Bohoka ni urubuga rutanga amakuru ajyanye n’aho wakura ubufasha ku buzima bwo mu mutwe ndetse n’inama z’uko wabwitaho. Uru rubuga ushobora kubona imyirondoro yinzobere mu buzima bwo mu mutwe mushobora kuganira ukababaza n’ibibazo ku buzima bwo mu mutwe. Ushobora no gusoma inama zifatika z’uburyo wakwita ku buzima bwawe bwo mu mutwe.
Ubuzima bwo mu mutwe bishatse kuvuga ubuzima bujyanye n’intekerezo, amarangamutima, ndetse n’imibanire n’abandi. Bugizwe n’ibice bitatu.
Umubare munini w’abantu ku isi bafite indwara zo mu mutwe, kandi iyo mibare ikomeje kwiyongera. Dore bumwe mu buryo wakoresha ngo umenye ibimenyetso by’indwara zo mu mutwe
Agahinda gakabije ni indwara ikunda kurangwa no kugira agahinda kenshi igihe kinini, ndetse niho izina ryayo ryaturutse.
Umuhangayiko ni indwara irangwa no kugira ubwoba bw’ibintu runaka cyangwa guhangayikira ibintu runaka ku rwego rukabije.
Ihungabana ni indwara irangwa ahanini no kunanirwa gukira igikomere umuntu yatewe n’ibyo yanyuzemo cyangwa yabonye.
Gutandukana n’ibiri ku isi ni indwara irangwa no gutakaza ubushobozi bwo gutandukanya ibiri kuba n’ibitari kuba mu isi.
Kubatwa n’ibiyobyabwenge ni indwara irangwa no kunanirwa kwiyobora mu buryo ukoresha ibintu runaka.
““Iyo abantu bahuye n'ihungabana cyangwa imihangayiko ikabije y'ubuzima, birasanzwe ko ubuzima bwabo buhinduka. Mfite ishyaka rikomeye ryo gufasha abantu bahuye n’ibibahungabanya ndetse bikabahangayikisha bagakira. Mfasha abangana barimo abana, abakuze n’imiryango kwiyakira no kwikunda, ndetse no kunoza imibanire yabo n’abandi kugira ngo babashe kumva bafite amahoro, buzuye kandi batekanye. Mfite impamyabushobozi y’ikirenga mu kuvura indwara z’imitekerereze, nakuye muri kaminuza ya Ryokan i Los Angeles, impamyabumenyi mu bijyanye n’ubujyanama ku buzima bwo mu mutwe nakuye muri kaminuza y’u Rwanda“
Kugendagenda cyangwa gukina bigabanya siteresi kandi bikaruhura ndetse bigakangura ubwonko. Gukora imyitozo ngororamubiri ihoraho bituma utekereza neza, ugashyira ibitekerezo hamwe ndetse ukabaho utuje.
Ruhura ubwonko kandi utuze. Kwandika mu ikaye bigufasha gushyira ibitekerezo byawe ku murongo, ndetse no kumva umuziki utuje cyangwa kunywa icyayi gishyushye byagufasha kuruhuka no kugira ibitekerezo byiza.
Gusinzira bihagije buri joro bituma ukora imirimo yawe neza, ndetse ukabona umwanya w’inshuti, gukora ibyo ukunda ndetse no kuruhuka. Bikangura ubwonko, bigatuma bukora neza ndetse bikabufasha kwibuka. Ingimbi zigomba gusinzira amasaha 8-10 mu ijoro, naho abafite imyaka 20 kuzamura bagasinzira amasaha 7.
Kugira ngo umubiri ukore neza, ukenera intungamubiri nyinshi. Kurya neza bivuga kwishimira ibyo ugiye kurya, ugasangira n’inshuti zawe ukagerageza ibiryo bishya utari uzi, kandi ukibuka kurya indyo yuzuye igihe cyose bishoboka.
Dore bimwe mu bibazo twabajijwe n’urubyiruko nkawe ndetse n’ibisubizo byabyo. Nturi bubashe kwandika ubaza ikibazo cyawe ariko ushobora guhitamo mu bibazo byose byabajijwe n’urubyiruko bagenzi bawe ukareba ibisubizo byabyo.